Umutegetsi wa Hamas avuga ko izanga gahunda nshya y'agahenge muri Gaza y'Amerika na Israel

Ahavuye isanamu, Reuters
- Umwanditsi, David Gritten na Rushdi Abualouf
- Igikorwa, BBC News
Umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru mu mutwe wa Hamas yabwiye BBC ko uwo mutwe w'Abanya-Palestine uzanga icyifuzo gishya cy'amasezerano mashya y'agahenge no kurekura abashimuswe.
Ku wa kane, ibiro bya perezida w'Amerika (White House) byatangaje ko Israel "yashyize umukono" kuri gahunda y'intumwa y'Amerika Steve Witkoff ndetse ko bitegereje igisubizo cyo ku mugaragaro cya Hamas.
Ibitangazamakuru byo muri Israel byasubiyemo amagambo y'abategetsi bo muri Israel bavuga ko iki gihugu gishaka ko Hamas irekura abashimuswe 10 bakiri bazima hamwe n'imirambo 18 y'abashimuswe bapfuye, ikabikora mu byiciro bibiri, Israel na yo ikemera agahenge k'iminsi 60 ndetse ikarekura imfungwa z'Abanya-Palestine ziri mu magereza yo muri Israel.
Uwo mutegetsi wo muri Hamas yavuze ko icyo cyifuzo kidacyemura ibyifuzo by'ibanze by'uwo mutwe, birimo n'irangira ry'intambara, ndetse yavuze ko uyu mutwe uzasubiza mu gihe gikwiye.
Leta ya Israel nta cyo yatangaje ariko amakuru avuga ko Minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu ku wa kane yabwiye imiryango ifite abayo bashimuswe ko yemeye gahunda ya Witkoff.
Israel yabujije ko hari ikintu cyakwinjira muri Gaza ndetse isubukura igitero cya gisirikare kuri Hamas ku itariki ya 18 Werurwe (3) muri uyu mwaka, nyuma yuko agahenge k'amezi abiri gapfubye, kari kagizwemo uruhare n'Amerika, Qatar na Misiri.
Israel yavuze ko ishaka kotsa igitutu Hamas kugira ngo irekure abantu 58 yashimuse igifite, ndetse nibura 20 muri bo byemezwa ko ari bazima.
Ku itariki ya 19 Gicurasi (5) uyu mwaka, igisirikare cya Israel cyatangiye igitero cyagutse, Netanyahu yavuze ko kizatuma ingabo "zigenzura uturere twose" twa Gaza. Ku munsi wakurikiyeho, yavuze ko Israel izanadohora kubuza ko hari icyinjira muri Gaza, igatuma ingano y'"ibanze" y'ibiribwa igera muri Gaza mu kurinda ko haduka inzara.
Abantu hafi 4,000 barishwe muri Gaza mu byumweru 10 bishize, nkuko bitangazwa na minisiteri y'ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas.
Umuryango w'Abibumbye (ONU) uvuga ko abandi bantu 600,000 bongeye guta ingo zabo kubera ibikorwa (operations) bya Israel byo ku butaka hamwe n'amategeko yayo yo kwimuka.
Raporo ya gahunda yitwa IPC (mu mpine y'Icyongereza) ishyira mu byiciro ikigero cyo kwihaza mu biribwa, gahunda ifashwa na ONU, iburira ko abantu hafi 500,000 bashobora no kugarizwa n'inzara yo ku rwego rwo hejuru cyane mu mezi ari imbere.

Ahavuye isanamu, Reuters
Mu kiganiro n'abanyamakuru i Washington DC ku wa kane, umuvugizi wa White House Karoline Leavitt yabajijwe niba ashobora kwemeza inkuru yo kuri televiziyo Al-Arabiya TV ya leta ya Arabie Saoudite ivuga ko Israel na Hamas bemeye amasezerano mashya y'agahenge.
Yagize ati: "Nshobora kwemeza ko intumwa yihariye Witkoff na Perezida [Trump] bagejeje icyifuzo cy'agahenge kuri Hamas gishyigikiwe na Israel. Israel yashyize umukono kuri iki cyifuzo mbere yuko cyohererezwa Hamas."
Yongeyeho ati: "Nshobora no kwemeza ko ibyo biganiro bikomeje, ndetse twizeye ko agahenge muri Gaza kazabaho kugira ngo dushobore gusubiza iwabo bariya bose bashimuswe."
Ariko nyuma umutegetsi wo muri Hamas yavuze ko ayo masezerano avuguruza ibiganiro byabayeho mbere, abagize itsinda ry'uwo mutwe bari mu biganiro bagiranye na Witkoff.
Uwo mutegetsi yabwiye BBC ko icyo cyifuzo kitarimo kwemera ko agahenge k'igihe gito kazageza ku gahenge gahoraho, cyangwa gusubizwaho kw'uburyo bw'ubutabazi bwatumaga amakamyo abarirwa mu magana ajyana imfashanyo y'ibiribwa muri Gaza buri munsi mu gihe cy'agahenge gaheruka kubaho.
Ariko uwo mutegetsi, w'umugabo, yavuze ko Hamas ikirimo kuvugana n'abahuza ndetse ko mu gihe gikwiye izatanga igisubizo cyayo cyo mu nyandiko.
Mbere, Netanyahu yavuze ko Israel izarangiza intambara ari uko gusa abashimuswe bose barekuwe, Hamas igasenywa cyangwa ikamburwa intwaro, ndetse n'igihe abategetsi bayo bazaba bamaze guhunga.
Hamas yavuze ko yiteguye gusubiza iwabo abo yashimuse bose, na yo ikemererwa ihagarikwa burundu ry'imirwano ndetse ingabo za Israel zose zikava muri Gaza.
Israel yatangije igikorwa cya gisirikare muri Gaza mu gusubiza ku gitero cya Hamas cyambukiranyije umupaka yagabye muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu mwaka wa 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,200 ndetse abandi 251 barashimutwa.
Abandi bantu bane, babiri muri bo barapfuye, bari basanzwe bafungiye muri Gaza mbere yuko intambara itangira.
Kugeza ubu, Israel imaze guhabwa abantu 197 bari barashimuswe, 148 muri bo ni bazima, ahanini binyuze mu masezerano y'uduhenge tw'igihe gito yagiye igirana na Hamas.
Abantu nibura 54,249 biciwe muri Gaza mu ntambara, barimo abantu 3,986 bishwe kuva Israel isubukuye igitero cyayo, nkuko bitangazwa na minisiteri y'ubuzima ya Gaza.
Ku wa kane, abantu nibura 54 bishwe n'ibitero bya Israel mu bice bitandukanye bya Gaza, nkuko bitangazwa n'ikigo gishinzwe kurinda abaturage kigenzurwa na Hamas.
Icyo kigo cyavuze ko abo barimo abantu 23 bapfuye ubwo inzu iri rwagati mu gace ka Bureij yaraswagaho.
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyarashe ku "bakora iterabwoba babarirwa muri za mirongo" ku munsi w'ejo.