Trifine Mukangamije: Ishusho y'uburyo Basketball irimo kugera ku bagore mu cyaro mu Rwanda

  • Umwanditsi, Samba Cyuzuzo
  • Igikorwa, BBC Gahuzamiryango i Nyamirama

Kimwe no mu bihugu byinshi bya Afurika, no mu Rwanda basketball ifatwa nk'umukino wo mu mijyi, by'umwihariko ntuzwi nk'umukino w'abagore bo mu cyaro. Gusa amatsinda y'abagore mu bice by'icyaro mu burasirazuba bw'u Rwanda barimo guhindura iyi mitekerereze.

Hagati ya 2018 na 2020 ifoto idasanzwe y'umugore ukuze ufashe umupira wa basketball mu rubavu yambaye ibitenge n'umupira, yarahererekanyijwe ku mbuga zihuza abakunda basketball mu Rwanda no mu karere, ariko benshi ntibamenye uwo ari we.

Uwo yari Trifine Mukangamije nyuma y'imyaka micye atangiye gukina basketball, icyo gihe yari azahajwe n'indwara zirimo umuvuduko ukabije w'amaraso, n'umugongo, nk'uko abivuga.

Trifine ubu ari hafi kuzuza imyaka 70 y'amavuko ariko ibintu byarahindutse. Uyu munsi "numva meza neza kandi nkomeye", ni ko yambwiye ubwo namusuraga iwe mu rugo i Nyamirama mu karere ka Kayonza.

Yongeraho ati: "Hashize imyaka itatu ntarwara, ntanywa n'imiti. Baskeball yarankijije."

Kimwe na Trifine, amagana y'abagore bari mu myaka yo hagati n'abakuze mu bice by'icyaro mu burasirazuba bw'u Rwanda bakina uyu mukino nibura kabiri mu cyumweru ku bibuga byubatswe hafi yabo.

Trifine atuye muri metero zigera kuri 300 uvuye ku kigo nderabuzima cya Nyamirama. Hano hafi Shooting Touch - ikigo kitegamiye kuri leta gikorera mu Rwanda n'i Boston muri Amerika, cyahubatswe ibibuga bibiri bya basketball ari naho Trifine na bagenzi be bakinira.

Shooting Touch yubatse n'ibindi bibuga mu bindi bice by'icyaro nka Rwinkwavu, Rukara, na Mukarange, igamije guteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye, no gufasha abagore kugira ubuzima bwiza.

Trifine akina buri ku wa mbere no ku wa kane nimugoroba kuri ibi bibuga by'i Nyamirama, akina mu itsinda ry'abari hejuru y'imyaka 50.

Abagore barenga 800 bagabanyije mu matsinda menshi bakinira kuri ibi bibuga by'i Nyamirama buri munsi, batozwa n'abatoza bakorera Shooting Touch, ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2012.

Trifine Mukangamije ni we uruta abandi hano mu myaka, mu kibuga bagenzi be bamuhamagara 'Kaaka', ariko hanze y'ikibuga arazwi cyane hano atuye.

"Wa mukecuru ukunda basket">Soma ibijanye n'aho duhagaze ku mihora ijana ahandi